Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

ABAKOZI B’IBITARO BYA KIZIGURO BAHUGUWE KU BURYO BWO KWAKIRA IBYIFUZO NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABAGANA IBITARO.

Kuri uyu wa kabiri, Abakozi b’ibitaro bya Kiziguro bahuguwe ku buryo bwo kwita no gukemura ibibazo by’abagana ibitaro mu gihe cyo guhabwa serivisi, ni mahugurwa yatanzwe k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’ibitaro n’urwego rushinzwe imitangire myiza serivise mu bitaro.  

zimwe mu mpamvu abakiriya batishimira serivisi  zagarutsweho mu mahugurwa zirimo gutinda no gutegereza igihe kirekire kugirango abarwayi bakirwe, kudahabwa amakuru ku ruhunde rw’umurwayi ajyanye na serivisi yifuza, imyitwarire itandukanye, kutishyira mu mwanya w’umukiriya, kutishimira serivisi y’ubuvuzi, n’ibindi...  

Gato Silas ushinzwe imitangire myiza ya serivisi mu bitaro bya Kiziguro wahuguye abakozi yagaragaje akamaro ko kwakira ibibazo n'ibitekerezo by'abahabwa serivise z'ubuvuzi. Aho yagaragaje akamaro ko kumva no gutega amatwi umuntu wese ugana ibitaro akeneye serivisi z’ubuvuzi  binyuze  mu kugaragaza indangagaciro zo kuganiriza neza no gutega amatwi, guha agaciro umurwayi cyangwa undi wese ukeneye serivisi z’ibitaro, gusobanurira umurwayi no gutanga amakuru ajyanye na serivisi akeneye.

Mu ijambo ry’Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kiziguro Dr Mutuyimana Gilbert yasabye abakozi b’ibitaro kubahahiriza igihe, gusobanurira abarwayi no kubaha amakuru bakeneye ndetse no  kwita ku barwayi batanga serivisi inoze. Umuyobozi mukuru w'ibitaro yashimiye abakozi bitabiriye amahugurwa, abaganga  bita ku barwayi bashinzwe abasaba kurushaho kwita ku bagana ibitaro bose.