Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

UBUYOBOZI BW’IBITARO N’ABAYOBOZI BA SERVICES Z’IBITARO BASOJE UMWIHERERO.

Kuwa kane tariki 05/11/2026, Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kiziguro bwakoranye umwiherero n’abayobozi ba serivisi  z’ibitaro wibanze ku ngingo eshatu; Imitangire ya Service, imyitwarire no kuzamura umutungo w’ibitaro.

Umwiherero wahuje ubuyobozi n’abayobora amaserivisi mu bitaro bya Kiziguro wari ugamije gushyiraho icyerekezo no gufata ingamba  zigamije gushyira ibitaro ku isonga,  gukomeza kunoza imitangire ya servisi aho ibitaro biherereye no gushyira umuturage ku isonga.  

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kiziguro Dr. MUTUYIMANA Gilbert watangije akanayobora umwiherero yasabye abayobozi ba maserivisi kongera kwisuzuma, kureba imbogamizi, no gufata ingamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu ma serivisi hagamijwe kwita ku bagana ibitaro. 

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro yakomoje ku ngamba zijyanye no kunoza serivisi zirimo; kudasiragiza abarwayi, gukurikirana uko serivisi itangwa, Kuvugana no gukorera hamwe  mu maserivisi, Kwita ku nshingano no kuzibazwa.   

Umwiherero wasojwe ubuyobozi bw’ibitaro  n’abayobozi ba serivise biyemeje kuba bandebereho mu myitwarire, gushyira mu bikorwa ingamba zo kuzamura imitangire ya serivisi, gukorera hamwe no kubazwa inshingano.     