Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi

Ibitaro bya Kiziguro bifite amashami y'ingenzi abiri ya serivisi agizwe na serivisi z'ubuvuzi na serivisi zishamikiye k'ubuvuzi. izi serivisi zitangwa hashingiye ku murwayi no ku byo akeneye, hagamijwe guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bo mu Karere ibitaro biherereyemo no mu duce tugakikije. 

Serivisi z’Ubuvuzi

Serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro zitanga ubuvuzi bwuzuye, burimo kwakira no kuganiriza abarwayi, gusuzuma indwara, kuvura, ndetse no kwita ku barwayi barwariye mu bitaro n’abivuriza hanze, hagamijwe gutanga ubuvuzi bufite ireme.

Serivisi zunganira Ubuvuzi

Serivisi zunganira ubuvuzi  mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro zifasha mu kwita ku barwayi binyuze muri serivisi za laboratwari, ubuvuzi bw'amenyo, ubuvuzi bw'amaso, amashusho yifashishwa mu gusuzuma indwara, ubuvuzi bw’imikorere y’umubiri, ubuvuzi  n’izindi serivisi z’ubuzima zunganira ubuvuzi. Izi serivisi ni ingenzi mu gusuzuma indwara, kuvura abarwayi no kubafasha gukira.