Serivisi y'abivuza bataha
Serivisi yabivuza bataha (OPD) ku Bitaro by’Akarere bya Kiziguro ni serivisi z’ubuvuzi butandukanye buhabwa abarwayi bakeneye gusuzumwa no kuvurwa bataha.
Ni imwe muri serivisi z’ingenzi z’ubuvuzi zitangwa n’ibitaro. abarwayi bitabwaho kandi bagahabwa ubuvuzi bufite ireme.
Serivisi zabivuza bataha (OPD) zikubiyemo:
Kwakira, no gusuzuma abarwayi.
Gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye.
Gukurikirana uko abarwayi bamerewe nyuma yo kuvurwa.
Kohereza abarwayi mu zindi serivisi z’ibitaro igihe bibaye ngombwa.
Ibitaro by’Akarere bya Kiziguro bitanga serivisi z’abarwayi bivuza bataha guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa moya (7:00) za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00). kuwa gatandatu no ku cyumweru, iyi serivisi itangwa kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.