Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi zunganira Ubuvuzi

Serivisi yita ku menyo

Serivisi yo Kuvura Amenyo n’Ubuzima bw’Urwungano rw’akanwa mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro ni serivisi yihariye ihabwa abarwayi batari mu bitaro, igamije kuvura no kwita ku bafite ibibazo by’amenyo n’ubuzima bw’urwungano rw’akanwa.

Serivisi yo gupima indwara n'ibizamini

Serivisi ya Laboratwari mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro itanga serivisi z’ingenzi zo gupima no gusuzuma indwara, zifasha abaganga kumenya indwara, kuzikurikirana no gutanga ubuvuzi bukenewe.

Iyi serivisi ituma abarwayi babona ibisubizo by’ibipimo byizewe kandi ku gihe, kugira ngo bifashe abaganga gufata ibyemezo bikwiye ku buvuzi bw’umurwayi no kumukurikirana uko ubuzima bwe bugenda bumera.

 

Serivisi y'ubuvuzi bw'amaso

Serivisi y'ubuvuzi bw’amaso  ni ishami ry’ubuvuzi  rifasha abagana ibitaro bya Kiziguro ryibanda ku gukumira, gusuzuma, kuvura no guhangana n’indwara n’ibibazo bitandukanye by’amaso ndetse n’ibijyanye no kureba. 

 

Serivisi y'Ubugororangingo

Serivisi y’Ubugororangingo mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro ni serivisi y’ubuvuzi ifasha abarwayi kongera kugarura ubushobozi bwo kugenda no gukora ibikorwa bitandukanye, kunoza imikorere y’umubiri, kugabanya ububabare no kongera kwigirira icyizere nyuma yo kurwara, gukomereka cyangwa kubagwa.

Serivisi y'imibereho myiza

Serivisi y’imibereho y'abarwayi mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro ifasha abarwayi n’imiryango yabo gukemura ibibazo by’imibereho, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwivuza n’ibindi bibazo byo mu mibanire n’imibereho bishobora kubangamira kubona serivisi z’ubuvuzi, gukira indwara no kugira imibereho myiza muri rusange.

Abakozi bashinzwe iyi serivisi  bakorana bya hafi n’abarwayi, imiryango yabo, abakozi b’ubuvuzi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abarwayi bafite intege nke cyangwa ibibazo byihariye bahabwe ubufasha bukwiye kandi bahuzwe na serivisi n’ubundi bufasha buboneka bushobora kubagirira akamaro.

 

Serivisi yo guca mu cyuma

Serivisi yo guca mu cyuma   ni serivisi yuzuye ikoresha ikoranabuhanga mu gufata amashusho afasha abaganga gusuzuma no kumenya indwara, hakoreshejwe imashini ya X-ray n’iya ultrasound.

Iyi serivisi itangwa iminsi itanu mu cyumweru, kuva saa moya za mu gitondo (07:00) kugeza saa kumi n'imwe za nimugoroba (17:00). ni indi minsi haba hari umukozi uri ku burinzi ushobora kwitabazwa igihe habaye ikibazo cyihutirwa.

Iyi serivisi ihabwa abarwayi barwariye mu bitaro n’abagana ibitaro batari mu bitaro, b’ingeri zose z’imyaka.

Serivisi yita ku bahuye n'ihohoterwa (GBV)

Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro itanga serivisi zihuriweho kandi zigirwa ibanga ku bantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana n’andi moko y’ihohoterwa.

Iyi serivisi ihuza serivisi z’ubuvuzi, ubufasha bwo mu mitekerereze no mu mibereho, ubufasha mu by’amategeko n’ubundi bufasha mu mibereho myiza y’abarwayi, Ibi bifasha abahuye n’ihohoterwa kubona ubufasha bukwiye ku gihe, mu buryo buhujwe kandi mu mutekano, ahantu habafasha kwisanzura no kubona ubufasha bubagenewe.