Ibitaro by'Akarere bya Kiziguro
Tubahaye ikaze
Amashami
Menya amashami atandukanye y’ubuvuzi n’ibigo byacu byihariye bitanga ubuvuzi bwuzuye, bugezweho kandi bwita ku murwayi mu buryo bwose.
Amakuru afasha umurwayi
Amabwiriza y’ingenzi afasha abarwayi n’imiryango yabo kwitegura serivisi zitangirwa ku Bitaro by’Akarere bya Kiziguro.
Ubutabazi bwihuse
Itsinda ryacu ryita ku bantu mu gihe cy’ihutirwa rirahari kugira ngo ritange ubufasha n’ubuvuzi bwihuse. Hamagara +250 789 347 506.
Saba Gahunda yo kubonana na Muganga
Saba gahunda yo kubonana n’umuganga ku Bitaro by’Akarere bya Kiziguro Hamagara: +250781501352
Serivisi z'ubuvuzi na Serivisi zunganira ubuvuzi
Dutanga serivisi z’ubuvuzi zuzuye kandi zinoze, zigamije gukemura ibyifuzo by’abarwayi bacu ndetse n’abaturage muri rusange. Kuri buri Shami cyangwa serivisi, ibitaro bigena abakozi b’inzobere n’ibikoresho n’ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo izo serivisi zitangwe mu buryo bujyanye n’inshingano n’intego by’Ibitaro by’Akarere.
Serivisi y'Amenyo
Serivisi y’amenyo ni serivisi igenewe kwita ku barwayi bafite ibibazo by’isuku y’amenyo n’ishinya.
Serivisi y'Imbangukiragutabara
Serivisi y’ubutabazi bw’ibanze itangwa n’imbangukiragutabara ku Bitaro by’Akarere bya Kiziguro itanga ubwikorezi bw’abarwayi bakeneye ubutabazi bwihutirwa, ibakura mu bice by’icyaro n’ahantu bigoye kugerwaho mu karere kose.
Serivisi y'Inkomere
Serivisi yita ku nkomere ku Bitaro by’Akarere bya Kiziguro itanga ubuvuzi bwiza ku barwayi bafite ibibazo by’ubuzima bisaba kubagwa, haba ibikeneye ubutabazi bwihutirwa ndetse n’ibitihutirwa.
Serivisi y'ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu Mubiri
Ishami ry’Ubuvuzi bw’Indwara z’Imbere mu Mubiri ryiyemeje gutanga ubuvuzi buhamye kandi bugezweho ku barwayi, gutanga ubumenyi ku banyeshuri, no guteza imbere ubushakashatsi bw’ibanze n’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bukorerwa abarwayi.
Serivisi y'ubuzima bwo mu mutwe
Serivisi y’ubuzima bwo mu mutwe itanga ubufasha n’ubuvuzi ku barwayi bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bwo mu mutwe. Harimo gusuzuma abarwayi, gutanga ubujyanama, kuvura no gukurikirana abarwayi, ndetse no gufasha imiryango kumenya uko yita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Serivisi yita ku Bana
Serivisi y’Ubuvuzi bw’abana n’Ubuzima bw’umwana muri rusange ku Bitaro bya Kiziguro igamije guteza imbere ubuzima bw’abana bose boherezwa kuhivuriza baturutse mu bice bitandukanye by'akarere.
Serivisi yita ku Babyeyi n'impinja
Serivisi yita ku babyeyi n'abana bavutse ni ishami rishamikiye ku nshingano z’ubuvuzi bw’Ababyeyi n’abana b’ibibondo, rishinzwe kwita ku buzima no kuvura abana bavutse, cyane cyane abana bavutse barwaye cyangwa batagejeje igihe cyo kuvuka.
Serivisi y'Amaso
Serivisi y’Ubuvuzi bw’Amaso ku Bitaro bya Kiziguro itanga ubuvuzi ku ndwara n’ibibazo byose byibasira amaso n’ibice biyakikije