Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABAKOZI B’IBITARO BYA KIZIGURO BAHUGUWE KU KAMARO KO KWANDIKWA IMYIRONDORO Y’UMURWAYI

Kuri uyu wa kabiri, K’ubufatanye n’Ubuyobozi bw’ibitaro Abakozi b’ibitaro bya Kiziguro bahuguwe ku kamaro ko kwandika no kubika imyirondoro y’umurwayi igihe yakiriwe akanavurirwa mu bitaro. 
KURADUSENGE Ernest ushinzwe serivisi y’inkomere mu bitaro bya kiziguro watanze amahugurwa yagaragaje akamaro ko kwandika no kwemeza imyirondoro y'umurwayi uhereye igihe yakiriwe mu bitaro, ahabwa serivisi z’ubuvuzi zinyuranye kugera ku gihe cyo gusererwa n’ibitaro. ibiranga imyirondoro y’umurwayi harimo amazina, numero iranga umurwayi ahabwa n’ibitaro. 
Abagana ibitaro bahabwa imyirondoro barimo abavukiye mu bitaro, abakoze impanuka, abarwariye mu bitaro, abivuza bataha, abashyirwa mu buruhukiro bw’ibitaro. 
Akamaro k’imyirondoro karimo  Kurinda umutekano w'amakuru y’umurwayi, hirindwa amakosa mu gutanga serivisi z'ubuvuzi kandi bigatuma serivisi zihabwa umurwayi uzigenewe, gutanga  imiti  ku murwayi  wayandikiwe,  kwirinda amakosa mu buvuzi igihe  umurwayi agiye kubagwa, gukorera isuzuma rya laboratwari ku maraso cyangwa ibindi bipimo by'undi murwayi ndetse no kubika amakuru y'ubuvuzi mu buryo bwizewe harindwa amakuru y'ubuzima bw'umurwayi, ibisubizo by'ibizamini yakorewe, no gukomeza guhabwa ubuvuzi mu buryo buhoraho buhuye kandi buhujwe neza n’imyirondoro ye . Ibi bikaba byongerera icyizere abagana ibitaro banahabwa serivisi z'ubuvuzi zifite ireme.
Ubuyobozi bwashishikarije abakozi b’ibitaro bya Kiziguro  kugira ubushishozi mu kwandika neza, kubika  imyirondoro y’umurwayi neza irimo amazina na numero biranga umurwayi  kunoza no guhuza amakuru ku nzego zose z’ibitaro  mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi z’ubuvuzi bufite ireme.