Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi yita ku babyeyi

Serivisi yita ku bagore batwite n’ababyeyi babyaye ni serivisi itangwa ku bitaro by'Akarere bya Kiziguro, mbere, mu gihe cyo kubyara na nyuma yo kubyara, ndetse no kwita ku bana bavutse. Serivisi zitangwa ku babyeyi zirimo:

  •  Kwita ku mugore utwite no gukurikirana ubuzima bwe mu gihe cyo  gutwita

  •  Gukurikirana no gufasha ababyeyi bitegura kubyara 

  •  Gufasha umubyeyi kubyara mu buryo butekanye 

  •  Kwita ku mubyeyi nyuma yo kubyara 

  •  Kwita ku mwana ukivuka no gufasha umubyeyi konsa 

  •  Kumenya no guhangana n’ibibazo n’ingaruka zishobora guterwa n’inda      

    Intego nyamukuru yo kwita ku bagore batwite n’ababyeyi babyaye ni ukurinda no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’umubyeyi n’umwana.

Umuyobozi wa serivisi yita ku babyeyi

BAGIRE  Sylvestre

Umuyobozi wa Serivisi

 0736438832