Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi yita ku Nkomere

Serivisi yita ku nkomere ni ishami ry’ubuvuzi rivura indwara, ibikomere n’ubumuga bw’imiterere y’umubiri hakoreshejwe  uburyo bwo kubaga, Abaganga b'ibitaro by'Akarere bya Kiziguro batanga serivisi zitandukanye ku barwayi harimo; 

  • Gukuraho uturemangingo tw’umubiri turwaye cyangwa twangiritse. 

  • Gusana ibice by’umubiri byakomeretse n’ingingo zangiritse.

  • Kuvura indwara ziterwa n’ubwandu cyangwa ibibyimba. 

  • Gukosora imiterere idasanzwe y’umubiri 

  • Kugabanya ububabare cyangwa gusubiza umubiri gukora neza nk’uko bisanzwe. 

  • kubaga byoroheje cyangwa bikomeye, bitegankwa mbere cyangwa bikozwe mu buryo bw’ubutabazi bwihuse.

Serivisi yo kubagwa ibanzirizwa no gusuzuma umurwayi neza, kumutegura mbere yo kubagwa, kumuha ikinya no gukurikiza amabwiriza y’isuku n’ubwirinzi bw’indwara kugira ngo hirindwe ubwandu.

Umuyobozi wa Serivisi y'Inkomere

KURADUSENGE Ernest

Umuyobozi wa serivisi