Serivisi y’Ubugororangingo
Serivisi y’Ubugororangingo ku Bitaro by’Akarere bya Kiziguro itanga ubufasha mu gusuzuma, kuvura, gusubiza abarwayi ubushobozi bwo gukora ibikorwa bitandukanye no kubigisha uko bakwiyitaho, cyane cyane abafite ibibazo by’ingingo z’umubiri. Iyi serivisi igamije kugabanya ububabare, gusubiza ingingo ubushobozi bwo kugenda, kunoza imikorere y’umubiri no gufasha abarwayi kongera gukora kw'ingingo mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Serivisi iy'ubugororangingo ikubiyemo izi zikurikira:
Gusuzuma abarwayi no kureba ubushobozi bw'ingingo z'umubiri gukora ibikorwa bitandukanye.
Kuvura ibibazo n’indwara byibasira amagufa, imikaya, ingingo n’ibindi bice by’umubiri.
Gufasha abarwayi gusubirana ubushobozi bwo gukora ibikorwa bisanzwe nyuma yo kubagwa, kuvunika cyangwa kugira izindi nkomere.
Kuvura ububabare bw’umugongo, ijosi n’ingingo.
Gufasha mu gusubiza ubushobozi bw’imikorere y’umubiri ku barwayi bafite indwara z’imyakura.
Gukoresha imyitozo ngororamubiri mu buvuzi no kwigisha abarwayi uko bagenda neza.
Kugabanya ububabare no gufasha abarwayi gusubirana ubushobozi bwo gukora ibikorwa bisanzwe.
Gufasha abarwayi gusubirana ubushobozi bwo gukora ibikorwa bisanzwe nyuma yo kubagwa.
Kwigisha abarwayi n’ababitaho imyitozo ngororamubiri n’uko bakomeza kwiyitaho bari mu rugo.
Gutanga inama ku bikoresho bifasha abafite ubumuga cyangwa ibibazo byo kugenda, aho bikenewe.
Gukurikirana abarwayi no gusuzuma intambwe bagezeho mu kongera ubushobozi bw’imikorere y’umubiri.
Iyi serivisi ikorana bya hafi n’izindi serivisi z’ibitaro kugira ngo abarwayi bahabwe ubuvuzi n’ubufasha bijyanye n’ibyo bakeneye. Ibi bigamije kunoza ubushobozi bwabo bwo kugenda, kwigenga mu bikorwa bya buri munsi no kuzamura imibereho yabo.