Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi y'indembe n’imbangukiragutabara

Serivisi ishinzwe ubutabazi bwihuse n’imbangukiragutabara mu Bitaro bya Kiziguro itanga ubuvuzi bwihutirwa kandi igatwara abarwayi ibajyana aho bashobora kuvurirwa, n’ahandi bigoye kugera, hagamijwe kwita ku baturage bo mu gace ibitaro bya Kiziguro biherereyemo. 

iyi serivisi itanga ubutabazi bwihuse kandi ikoresheje imbangukiragutabara eshanu, zifasha mu kwimura abarwayi no kubohereza mu bindi bigo n’ibitaro bibafasha kubona ubuvuzi bwisumbuyeho igihe bikenewe.

Bimwe mu bikorwa muri iyi serivisi birimo

. Gusuzuma no kwakira abarwayi

· Ubuforomo n’ubuvuzi bw’ibanze.

· Kubaga byoroheje

· Gutanga ubutabazi bwo kuzahura ubuzima bw’abarembye.

· Kwita ku barwayi bafite ibikomere by’ubushye

Abarwayi bose bagezwa muri iri shami cyangwa basaba serivisi z’ubutabazi bwihutirwa babanza gusuzumwa n’umuganga. Nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwa bw'ibanze boherezwa mu mashami akwiye hashingiwe ku ndwara cyangwa ikibazo cy’ubuzima bafite.

Umuyobozi wa Serivisi

MUHONGERWA Fridah 

Umuyobozi wa serivisi

0788659554