Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi z’Ubuzima bwo mu Mutwe 

Serivisi y'ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro by’Akarere bya Kiziguro igamije guteza imbere ubuzima bwiza bwo mu mutwe binyuze mu kwirinda, gutahura hakiri kare, gusuzuma no kuvura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Iri shami ritanga ubuvuzi bwuzuye kandi bushingiye ku byo umurwayi akeneye, binyuze mu gusuzuma ubuzima bwo mu mutwe, gutanga ubujyanama, kuvura, gusubiza umurwayi mu buzima busanzwe no kumukurikirana buri gihe. 

Serivisi yita kuri izi mwe mu ndwara zigaragara zirimo; 

Ukwiheba gukabije (Depression) 

Indwara ziterwa n’amaganya n’ubwoba bukabije (Anxiety disorders)

 Indwara ya Bipolar, irangwa n’ihindagurika rikabije ry’imyitwarire n’amarangamutima.

Indwara ya Schizophrenia, ishobora gufata imitekerereze n’imyumvire bidahuye n’ukuri 

Indwara zifitanye isano n’imihangayiko (Stress-related disorders).

Umuyobozi wa Serivisi

NYIRANGENDO Philomene 

Umuyobozi wa Serivisi 

 0788507312